Kayonza:Umwana yoherejwe kurinda umuceli apfirayo

Umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wo mu Karere ka Kayonza, mu murenge wa Mwiri, yagiye kwamagana inyoni mu muceri nyuma aza gusangwa mu mazi yapfuye.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023, mu mu Murenge wa Mwiri, mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Murenge wa Mwiri, Ndabazigiye Jean Damascène, yavuze ko uyu mwana w’umuhungu babwiwe na mushiki we ko yavuye mu rugo mu gitondo cya kare agiye kwamagana inyoni mu muceri, bakongera kumva amakuru ko yasanzwe mu mazi yapfuye.

Yagize ati “Mushiki we yatubwiye ko umwana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo yagiye kwamagana inyoni mu muceri wabo uhinze mu gishanga cya Rwinkwavu, abandi bantu bakuru rero nabo bagiyeyo nibo bamubonye mu mazi, nyuma y’aho abandi bana bari hafi aho bavugije induru ko mugenzi wabo aguye mu mazi, abo bantu bakuru baje bagerageza kumukuramo basanga yashizemo umwuka”.

Ndabazigiye yakomeje avuga ko abaturage bahise bahamagara ubuyobozi bujyajyo bubakoresha inama bubabwira ko batemerewe kujyana abana mu mirima y’umuceri cyangwa kubakoresha n’indi mirimo ivunanye.

Ati “Bitangira ajya kwamurura inyoni muri weekend bikarangira akomerejeho ugasanga yaretse n’ishuri; rero twabasabye kudakoresha abana ibikorwa nk’ibi byatuma bava mu ishuri.”

Ababyeyi basabwe kandi kwirinda ko abana babo babajya kure ngo kuko muri iki gihe cy’imvura bakunze guhura n’imivu y’amazi ishobora kubatwara bakahaburira ubuzima 

 

Igihe

 

0 Comments
Leave a Comment