Musanze:Umukozi w′Akarere wahindiye Urwibutso ahabikwa ibikoresho yatawe muri yombi
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ukwakira 2023, hamenyekanye amakuru avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi, Ntibansekeye Léodomir, umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe gukurikirana ibikoresho.
Aya makuru akaba yemeza ko uyu watawe muri yombi aherutse gufata umwanzuro uteye kwibaza byinshi, ahitamo kubika ibikoresho byari bigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza n’ibyabafite ubumuga, mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze.
Bivugwa ko uyu mukozi yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023, kuri ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Muhoza, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru aho akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside.
Ibyo bikoresho byabitswe mu Rwibutso, ni matola zari zigenewe abagizweho ingaruka n’ibiza n’amagare y’abafite ubumuga bitigeze bihabwa abo byari bigenewe bikabikwa mu cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Musanze, kikaza kuba gito bikimurirwa mu Rwibutso rwihishwa bikozwe n’uyu mukozi.
Aya makuru yaje kumenyekana mu Cyumweru gishize ubwo abagize Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bakoreraga ingendo mu Turere dutandukanye, ubwo biteguraga gusura uru Rwibutso nibwo byakuwemo igitaraganya ndetse hari n’amakuru y’uko inzego zitandukanye zirimo na Ibuka zahise zitangira gukurikirana iki kibazo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru asaba abantu bose kwirinda icyaha nk’iki kuko RIB idateze kubyihanganira.
Yagize ati: “Mu ibazwa ry’ibanze uyu Ntibansekeye yiyemereye ko yari yasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere gukura ibyo bikoresho aho byari birunze ngo kuko byari biteje umwanda agashaka aho abishyira mu kindi cyumba, ngo rero we yigiriye inama yo kujya kubibika mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Dr Murangira yasabye abantu kwirinda ibyaha nk’ibi byo gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside, ruri mu bimenyetso by’amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo.
Yagize ati: “RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yitwaje uburangare cyangwa se n’ubundi buryo bwo guteganya guke”.
Muri kimwe mu byumba by’inzu y’urwibutso ni ho uyu mukozi w’Akarere yahinduye ububiko bw’ibikoresho bitarahabwa ba nyirabyo.
0 Comments