Umunyamakuru Manirakiza Theogene arafunguwe
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Manirakiza Theogene afungurwa by’agateganyo. Rutegetse ko ahita ava mu igororero rya Nyarugenge riri I Mageragere agataha iwe akajya yitaba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.
Manirakiza, ufite urubuga rwa YouTube Ukwezi TV, amaze yari yatawe muri yombi ashinjwa ruswa nyuma biza guhinduka gukangisha gusebanya.
Nzizera Aimable wareze umunyamakuru Manirakiza Théogène, kumukangisha kumusebya,mu minsi ishize yamenyesheje urukiko ko yamubabariye nkuko byasomwe ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, ubwo Manirakiza yari yitabye urukiko mu bujurire yatanze ku cyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Tariki ya 24 Ukwakira 2023, nibwo Manirakiza Théogène yagejejwe imbere y’Urukiko, aho Ubushinjacyaha bumurega icyaha cyo gukangisha gusebanya. Buvuga ko iki cyaha yagikoreye uwitwa Nzizera Aimable.
Ubushinjacyaha mu byo bwagaragaje, buvuga ko muri Mutarama 2023, Manirakiza yakoze inkuru isebya Nzizera Aimable ifite umutwe ugira uti “Nzizera uzwiho guhemukira Rubanda icyo agamije ni ugusebya umurimo w’Imana.”
Ndetse Ubushinjacyaha bwavuze ko iyi nkuru ngo Nzizera yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 kugira ngo Manirakiza ayikureho.
Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragaje ibimenyestso ko Manirakiza yagiye akangisha Nzizera Aimable ko azamukoraho inkuru zimusebya mu bihe bitandukanye,urukiko rwafashe umwanzuro w’uko akurikiranwa afunzwe, kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, kandi ko iperereza rigikomeje, bityo ashobora kuribangamira.
Manirakiza yaje kujurira asaba kurekurwa ndetse na Nzizera Aimable amenyesha urukiko ko yamubabariye, ndetse asaba urukiko ko mu bushishozi bwarwo rwategeka ko yakomeza gukurikiranwa adafunzwe kugira ngo akomeze kwita ku muryango.
Urukiko rwasomye ibaruwa yanditswe tariki ya 10 Ugushyingo 2023 yanditswe na Nzizera Aimable avuga ko nyuma y’ikiganiro yagiranye na Manirakiza Théogène kuri telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse n’intumwa yamutumyeho mu bihe bitandukanye, byatumye yandikira urukiko arumenyesha ko yamaze kumubabarira ku giti cye ndetse akaba ntacyo akimukurikiranyeho.
Manirakiza yagaragarije urukiko ko yavuganye na Nzizera nyuma yo kumenya ko ashaka kureka ikirego, gusa ashimangira ko nta mpamvu yumva n’imwe ikwiye gutuma Nzizera amubabarira ku cyaha atakoze ahubwo asaba ko yari akwiye gutanga amakuru yuzuye afasha ubutabera.
Manirakiza yatawe muri yombi afatiwe mu biro bya Nzizera Aimable, afatanwa amafaranga ibihumbi 500, bikubiye mu masezerano y’imikoranire aba bombi bagombaga kugirana, aho Manirakiza yari kujya yamamaza ibikorwa bya Nzizera. Ayo masezerano urukiko rwagaragaje ko yagombaga gutangira kubahirizwa tariki ya 1 Mutarama 2024, ariko ngo yashoboraga no gutangira mbere y’iyo tariki.
Manirakiza Théogène yagaragarije urukiko ko yemera ko ayo mafaranga yayafatanywe ariko ko ubwo yafatwaga bitari mu cyuho cyo kwakira ruswa, ahubwo ko we na Nzizera bari bamaze gusinyana amasezerano y’imikoranire.
0 Comments